RUHANGO: UBUJURA BW’UBWAMBUZI BUHANGAYIKISHIJE ABATUYE MU MUJYI

Bamwe mu batuye n'abagenda mu mujyi wa Ruhango ngo bahangayikishijwe n'ikibazo cy’ubujura bwiganjemo gushikuza amatelefoni, amasakoshi, amafaranga n’ibindi.

Uwitwa Mukeshimana Jeannine, utuye mu kagari ka Munini, avuga ko nyuma gato yo ku bunani, mu masaha ya saa kumi z’umugoroba yakomerekejwe n'umujura bagundaguranye ubwo yashakaka kumutwara telefoni ye, nyamara kandi ibi ngo byabaga iruhande rwabo hari abantu barimo abamotari, abanyonzi n’abandi bakora imirimo itandukanye bashungereye. Ni ikibazo kandi n’abandi baturage bo muri uyu mujyi bagarukaho, aho Mukeshimana Rehema, ndetse na Nzayisenga Irene bavuga ko  ubujura bwo gushikuza abantu ibyabo bubahangayikishije.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwo buvuga ko ubujura nk'ubu bwagabanije ubukana, cyane ko ngo abenshi mu nsoresore babukoraga, bajyanywe IWAWA nk'uko Kambayire Annonciata, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, agira ati: « ubushize hari abana b’inzererezi twavanye i kigali, bavuka hano mu Ruhango, tugiye kubajyana noneho imiryango yabo iza kubasaba turabarekura, ubwo bahise batangira kuza hano mu mujyi bakajya bambura abantu amasakoshi, ariko ubu abo bana twarabafashe tubajyana IWAWA,kandi ubu hasigaye hari umutekano uhoraho, nubungubu ugiye hariya hepfo wasanga hari aba DASSO, bariho batembera kugira ngo hatagira icyo kibazo kiba ariko ni abantu nka babiri cyangwa batatu bambuwe[..] ».

Ni mu gihe kandi ubuyobozi bw’akagari ka Nyamagana, bwo buvuga ko buri gukora urutonde rw’abajura, aho ngo hamaze kubarurwa abagera ku munani, barimo abatobora amazu, abaca mu mabati, abica ingufuri, abashikuza amatelefoni n’abandi biba rubanda bakoresheje uburyo butandukanye.

Inkuru ya NTEZIMANA Jean Claude

Add new comment