NYABIHU: ABAHINZI BARIBAZA ICYO URUGANDA RW’IBIRAYI RWUBATSE IWABO RUBAMARIYE.

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Nyabihu barinubira ko uruganda rwubatswe hagamije kwongerera agaciro  ibirayi mu karere kabo  ntacyo rubamariye kuko umusaruro wabo w’ibirayi ukomeje kubapfira ubusa cyane muri iki gihe bejeje ibirayi byinshi.

Uruganda rutunganya ibirayi Nyabihu Patatoes Campany rwubatswe mu murenge wa Mukamira mu karere ka NYABIHU  rukaba rwubatswe muri gahunda ya Leta yiswe ‘Inganda iwacu’, akaba ari gahunda yaje igamije guteza imbere ibice by’icyaro binyuze mu kubigezamo inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikorwa n’abaturage, uru ruganda rukaba ari rumwe mu rwubakiwe gutunganya umusaruro w’ibirayi no kubyongerera agaciro, abaturage bo muri aka karere ka Nyabihu bavuga ko ntacyo rubamariye.

Bamwe mu bahinzi baganiriye na Radio Huguka baragira bati:’’Ntacyo rumaze kontarabona ruje gupakira ibirayi hano se, mbese rukiza nabonye baje gufata hano ku ikusanyirizo  ibiro 50 gusa kuva rwatangira, sindabona imodoka ijyanye mo ibirayi ubuse wavuga ngo rumaze iki, ntacyo rwose ni igihodi gusa”.

Uru ruganda rwatashwe ku mugaragaro  muri Werurwe 2016 rwagiye ruvugwamo imikorere idahwitse kuko na bungingo  nubu iyo urunyuzeho ubona rukinze, umuyobozi warwo Mutabazi Sammuel avuga ko kugeza ubu bataragira ubushobozi bwo gufata umusaruro w’abahinzi  utubutse  kuko bakora bitewe n’isoko bafite.

Aragira ati:”Umusaruro yego uracyari mwinshi ariko natwe turimo gukora bigendanye n’isoko dufite uyu munsi ntabwo turafata umusaruro wose… twifuza kuba twagwagura amasoko kugira ngo dufate wa musaruro ariko turikwiga uburyo twakwagura amasoko atari mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere bityo nitumara isoko nirimara kwaguka kubona amasoko bityo wamusaruro w’abaturage ntibazongera kugira ikibazo cy’uko ntabwo umusaruro wabo kubaheraho”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Uwanzwe nuwe Théoneste avuga ko kuba uru ruganda rutagera kuntego z’icyo rwashyiriweho kugeza ubu bataratakaza icyizere cy’icyo rugomba kumarira abaturage cyane ko ngo ubu hariho ingamba zo kurwegurira abikorera kugiti cyabo mu rwego rwo kunoza imicungire yarwo.

Yagize ati:”Reka nkubwire ko uruganda rwaje ari igisubizo rw’abahinzi b’ibirayi ariko kuba muntangiriro zarwo rwahura n’ibibazo ahanini bya tekinike birashoboka ariko ntabwo turatakaza icyizere kubera ko ibiri gukorwa kugira ngo turebe ko rwanakoreshwa nabantu ku giti cyabo kuruta uko rwaCungwa na leta nkuko byatangiye twebwe numva byadufasha kandi ikizere kirahari yuko ruzakora neza umwaka utaha”.

Aba bahinzi bo mu karere ka Nyabihu bakomeza bavuga ko kuba uru ruganda rw’ibirayi kuba ntacyo rubafashije muri iki gihe ibirayi byeze ari byinshi ndetse bimwe bikaba byaratangiye no kuborera mu murima ari ikibazo kuri bo, bakavuga ko ruramutse rukora rwagabanya iki kibazo cy’ibirayi bikomeje kuborera mu mirima.

Baragira bati:”Uruganda rutagize icyo rukemura muri iyi sezo (Season)y’ibirayi byasabagiye ubu ruzabikemura ryari, iyo ruza kuba rufite akamaro ntabwo ibirayi biba byaraserereje abahinzi muri iyi sezo (Season)’’

Uruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu, rwuzuye rutwaye miliyoni 780 z’amafaranga y’u Rwanda rutangira  gukora mu mwaka wa 2015 rufungurwa ku mugaragaro tariki 3 Werurwe 2016. Gusa, kugeza magingo aya rukora amafiriti gusa kubera ko ngo rwabuze ibikoresho birufasha gukora ibindi bintu mu birayi. Uru ruganda kandi rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zigera kuri esheshatu z’ibirayi ku munsi kugeza magingo aya ngo rutunganya toni ebyiri gusa mu cyumweru.  

Yanditswe na Raiki Félicien.

Add new comment