NURC YAMURITSE IGITABO GIKUBIYEMO AMAYEKA Y’U RWANDA.

 

Mu rwego rwo gusobanura amateka y’u Rwanda no kwirinda ko akomeza kugorekwa nabatari ba nyirayo Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda yashyize ahagaragara igitabo gikubiyemo  amateka y’u Rwanda kuva rubayeho kugeza mu  mwaka w’ibihumbi 200 kumafaranga ibihumbi 10 gusa.

Ikigitabo kigizwe n’amapaji  735 gifite umutwe ugira uti: Amateka y’u Rwanda kuva mu ntangiriro kugeza mu mpera z’ikinyejana cya  XX’’ cyanditswe mundimi  3 igifaransa icyongereza n’ikinyarwanda kikaba umwimerere wacyo gikubiyemo ubushakashatsi kubijyane n’ukuri kumateka y’u Rwanda haba mu imibereho y’abanyarwanda ubukungu na  politiki  iki gitabo kandi kikaba  cyaranditswe n’abanyarwanda ubwabo mu rwego rwo kunonosora amateka no kwirinda ko yagorekwa nabatari ba nyirayo nkuko bigarukwaho na Ndayisaba Fidele umunyamabanga nshingwabikorwa muri  Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati:”Iki gitabo kirimo ubushakashatsi bugaragaza ukuri ku mateka y’u Rwanda kuva rwabaho kugeza mu mwaka w’ I 2003 ubwo twasozaga leta y’inzibacyuho… ikindi gikomeye kirimo nuko hari ibitabo byagiye byandikwa ariko bikandikwa bigoreka amateka kuburyo umuntu wese ukeneye kumenya amateka y’u Rwanda yari akeneye aho yavana amateka nyakuri atagoretse, atarimo amarangamutima. Ni akazi kakozwe n’abashakashatsi amateka y’abanyarwanda yanditswe n’abanyarwanda kandi muburyo bucukumbuye bushishoje… kuburyo nibyagiye bikorekwa nkana habayeho ubushakashatsi bwo kugaragaza ikiburamo n’impamvu atari ukuri kuko amateka agira ibyo ashingiraho bigaragara”.

Murwego rwo kugeza iki gitabo kubasomyi no gushimangira politiki y’ubumwe n’ubwiyunge nk’ihame n’inzira u Rwanda rwiyemeje rukanabigaragariza muri politiki y’igihugu y’umurage ndangamuco yibanda kubikorwa biteza imbere  kandi bikagira uruhare runini mubumwe n’ubwiyunge, komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yagiranye amasezerano n’ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda mugucuruza no gusigasira iki gitabo, Ambasaderi Robert Masozera  umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda avuga ko iki gitabo kigiye gukwirakwiza mungoro z’umurage 8 mugihugu avuga kandi ko ibyo kwandika ku Rwanda ari byinshi bityo akaba asaba nabandi banyarwanda kwandika kandi bakagira n’umuco wo gusoma ibibagirira umumaro.

Yagize ati:”Iki gitabo cyanditswe muburyo bucukumbuye, harimo ubuhanga harimo ubucukumbuzi nabandi rero banditsi ngira ngo babyigiraho, ariko njye abo nabwira cyane cyane ahubwo ni n’abasomyi, umuco wo gusoma. Umuco wo gukunda gusoma ngirango ninawo nafata umwanya tukawukangurira abantu mu nzego izo arizo z’ibanze n’ahantu hose abantu bakunde gusoma kandi basome ibibagirira akamaro ngira ngo rero umuntu asomye agasoma n’igitabo nk’iki yaba yubakitse.’’

Iki gitabo kivuga ku mateka y’u Rwanda kuva mu ntangiriro kugeza mu kinyejana cya 20 kimuritswe mu gihe ubushakashatsi bukorwa mugihe cy’imyaka itanu ubwashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 92,5%

Photos: 

Add new comment