Muhanga:Imyaka icumi irashize basiragira mu buyobozi bashaka ingurane y’imitungo yabo.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga babaruriwe imitungo y’ahubatse urugomero rwa Nyabarongo  mu myaka icumi ishize barasaba kurenganurwa bagahabwa  ingurane y’imitungo yabo,yangijwe ni iyubakwa ry’uru rugomero .

Aba baturage bavuga ko nyuma yo kubaririrwa imitungo yabo mu mwaka wa 2008,kugirango ibikorwa byo kubaka urugomero rw’amashanyarazi bitangire,ngo baheruka bimuka bakabarirwa imitungo kuko amafaranga yayo barayategereje amaso ahera mu kirere.

UWAMARIYA Beatrice umuyobozi w’akarere ka Muhanga ubwo mumwaka wa 2016, yasubizaga abanyamakuru ku kibazo cy’aba baturage bagombaga guhabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe ni iyubakwa ry’urugomero rwa Nyabarongo,akaba yari yavuze ko kitagomba kurenza amezi atatu kitaracyemuka.

Nyamara ariko nubwo uyu muyobozi yari yatanze iki gihe ntibibujije ko magingo hari bamwe mubaturage batarabona  ingurane y’imitungo yabo,nyamara hashize imyaka igera ku 10 babariwe kugirango bahabwe ingurane.

CYAHABAGANIZI Sitaraton ni umuturage utuye mu kagali ka Matyazo umurenge wa Mushishiro,kuriwe ngo kuba batarahabwa amafaranga y’imitungo yabo harimo akarengane kuko harimo bamwe bayabonye kandi bose barabaruriwe rimwe.

Ati”Nabaraje isambuye yanjye mu mwaka wa 2008,ariko nyuma yo kubaruza ntakintu ndabona kandi mfite ibyangombwa byose byo kuba na kwishyirwa,bityo hagati aho Leta ni irebe uko yandenganura njyewe na bagenzi bange,kuko tutiyumvisha impamvu bamwe muri twe bishyuwe nyamara twe tugasigara na nubu tugisiragira mu buyobozi ngo tubone ingurane zacu”.

Ku uruhande rw’akarere ka Muhanga MUKAGATANA Fortune umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza muri aka karere, yizeza itsinda rya komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu yari yasuye ba baturage ko ukwezi kwa gatatu k'uyu mwka wav 2018 kugomba kurangira bishyuwe ingurane y’imitungo yabo barayibonye.

Ati”iki kibazo kimaze igihe kandi nit we kireba,niyo mpamvu twihaye amaze atatu kugirango tube twamaze kugikemura bityo kive munzira,ku uburyo aba baturage bazaba bamaze guhabwa ingurane y’imitungo yabo nkuko abandi bayibonye”.

Presida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa Muntu madame NIRERE Maderene,we avuga ko nyuma yo kumva iki kibazo hamwe ni ibindi bigaragazwa n’abaturage,ko nyuma y’ukwezi bagomba gutangira gukurikirana niba inzego zibanze zirikubikcyemura nkuko zabyiyemeje,cyane ko ikigamijwe ari ugukemura ibibazo by’abaturage,bakareka gupfusha umwanya wabo aho gukora bakawumarira mu mayira bashaka ubakemurira ibibazo.

Hashize imyaka igera ku icumi aba baturage basiragira bakurikiranye ingurane y’imitungo yabo yangijwe ni iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo,ukaba wakwibaza aho bipfira kugirango umuturage ahabwe ingurane mbere yo kwimurwa,nkuko biteganywa ni itegeko ngenga n°18/2007 ryo kuwa 19/04/2007 ryerekeye uburyo kwimura abantu no kubaha ingurane ku mitungo y’ibyangijwe ni ibikorwa ‘byinyungu rusange,aho rivuga ko Leta yonyine ariyo ishobora gutegeka kwimura ku mpamvu z’ibikorwa by’inyungu rusange,ariko habanje gutangwa indishyi ikwiye. 

Yanditwe na Aimable Uwizeyimana

Add new comment