MUHANGA: ABATUYE MU KAGARI KA MUSONGATI BARASABA GUKORERWA UMUHANDA UBAHUZA N'AKARERE KA RUHANGO

Abaturage bo mu kagari ka Musongati mu murenge wa Nyarusange ho mu karere ka Muhanga, baravuga ko bari kudindira mu iterambere bitewe n'uko umuhanda ubahuza n'akagari ka Mutara ko mu karere ka Ruhango utari nyabagendwa.

Aba baturage bavuga ko kuba uyu muhanda wa Jabiro utari nyabagendwa nta modoka zitinyuka kuwunyuramo, bityo bigatuma n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi bidindira ndetse n’abakeneye ibikoresho bitandukanye harimo nk’ibyubwubatsi bikagorana kubageraho, nk'uko umwe muri aba baturage witwa KABAHIGA Emmanuel agira ati:"Biraduhombya cyane kuko nk’imodoka nini zizana ibicuruzwa cyangwa amabuye n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi zitinya kuwigabiza. Badufashije ruriya rutare rwaturitswa rukigirayo‟.

Ibi kandi binemezwa na HARAGIRIMANA Samuel ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Musongati, aho nawe avuga ko uwo uramutse ukozwe wabafasha mu mihahirane bakageza umusaruro wabo ku yandi masoko nk’irya Mutara riri mu karere ka Ruhango.

Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Nyarusange AKIMANA Marie Claire  nawe yemera ko ikibazo cy'uyu muhanda bakizi, ndetse ko hari ibikorwa byatangiye byo kuwusana aho ngo nk’ikibraro cyamaze gukorwa, ikindi kandi ngo bagiye kwiga uko mu ngengo y’imari itaha, uyu muhanda na wo wazatunganywa.

Muri Mata 2017, Guverinema y’u Rwanda yemeje politiki nshya yo kurushaho gufasha abaturage mu buhahirane, hatunganywa ibirometero birenga ibihumbi mirongo itatu by’imihanda yo mu byaro,  ari na byo abatuye mu Kagari ka Musongati baheraho bakibaza  impamvu uyu muhanda udakorwa.

Inkuru ya Jean Pierre Ndekezi

Add new comment