KIGALI: ABACURUZI B'INYAMA BARINUBIRA ABACURUZA IZITUJUJE UBUZIRANENGE BAZIKUYE MU NTARA

Bamwe mu bacuruzi b'inyama mu mujyi wa Kigali, barasaba leta kubafasha kurwanya abacuruza inyama zitujuje ubuziranenge bazikuye mu ntara, kuko ngo bari gutuma bakorera mu gihombo bitewe n'uko abazikuye mu ntara bazigurisha kuri make.

Abakora ubucuruzi bw'inyama mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali, baravuga ko kuri ubu bari gukorera mu gihombo bitewe na bamwe mu bacuruzi bakura inyama mu ntara bakazigurisha ku giciro cyo hasi, aho ngo zimwe ziba zitujuje ibisabwa, nk'icyemezo cy'aho itungo ryabagiwe gituma hizerwa ubuziranenge bwazo. Bityo aba bacuruzi bagasaba leta kubafasha kwihutira kurwanya abacuruza inyama muri ubwo buryo mu rwego rwo kurengera ubucuruzi bwabo ndetse n'ubuzima bw'abaturage bagura izo nyama.

Ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi MINAGRI nayo iremera ko hari uduce tubaga amatungo mu buryo butemewe n'amategeko, ariko UWUMUKIZA Beatrice umuyobozi mukuru w'ishami ry'ubugenzuzi muri MINAGRI asobanura ko bagiye gufatanya n'inzego bireba, kugira ngo birwanywe kuko ngo binagira ingaruka mbi ku buzima bw'abantu barya inyama.

Ubugenzuzi bwakozwe na ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi mu bucuruzi bw'inyama umwaka ushize wa 2017, bwagaragaje ko mu mujyi wa Kigali 7,8% by'inzu zicururizwamo inyama zikorera ahantu habi, 24,5% ntizujuje ubunini busabwa kugira ngo hanozwe isuku, mu gihe 76,3% ari zo zifite amakaro  ku burebure busabwa. Iri genzura kandi ryerekana ko abacuruzi b'inyama bagera kuri 77,7% bagikatira inyama ku biti, 34% nta byemezo bafite byerekana aho inyama zaturutse, ndetse ngo abafite ibyemezo bya muganga byerekana ko batarwaye indwara zandura bagera kuri 28,9%.

Inkuru ya René RUCYAHANA

Add new comment