Kamonyi : Barifuza ko abana bakuru bajya biyishyurira mitiweli.

Bamwe mu baturage bakuze bo mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi, barsaba ko itegeko rya mitiweli ryasubirwamo abana bakuze bakajya bitangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Icyitegetse Leocadie atuye muri Kajevuba ho mu kagari ka Kazirabonde, umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi. Uyu mukecuru ugeze mu zabukuru avuga ko abana n’abuzukuru be babiri, akaba yarishyuye amafranga ibihumbi icyenda (9) ngo we n’abo buzukuru be babone amakarita yo kwivurizaho. Ngusa ngo ngo kugeza ubu abangamiwe n’uko we n’abo buzukuru be badashobora kwivuza kubera abana be bakuru atanazi aho baba. Uku niko abisobanura.

’’Natanze ibihumbi 09 bya mitiweli mbitangiye abantu batat. Noneho mfite abana b’abasaza bibera iyo za Kigali nkaba ntashobora kwivuza ngo kuko bangeretseho. Ndifuza ko babankuraho bakitangira mitiweli, nanjye nkishakira ayanjye n’abana bato mfite.’’

Mvunabandi Deogratias w’imyaka 72, nawe ngo abuzwa kwivuza n’umuhungu we. Dore uko abisobanura :’’Nye n’umukecuru nta bushobozi dufite, umwe mu bana banjye yadutangiye umusanzu, ariko ntidushobora kwivuza kubera umuhungu umwe wanjye w’imyaka 18 ukorera n’amafranga ariko akaba ataratanga umusanzu. Kuki mudugudu atamutegeka ngo yitangire umusanzu ko afite akazi ?’’

Hagenimana Jean Claude uyobora umudugudu wa Kajevuba yemera ko hari abasore benshi bakora mu mabuye y’agaciro bafite amafranga ariko badakozwa ibya mitiweli, ariko ngo bagiye guhagurukirwa. Abisobanura muri aya magambo : ”Koko icyo kibazo kirahari ariko tugiye kujya tubashishikariza gutanga uwo musanzu kuko hari n’itegeko rihana abantu badashaka gutanga mitiweli. Haribenshi bakora mu mabuye y’agaciro kandi babona amafranga ariko badakozwa ibya mitiweli. Tugiye kujya tubahamagara mu nama nibiba ngombwa tubagaye kandi tubake ayo mafranga ariko mu buryo bw’ubukangurambaga.

Mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda n° 04 yo kuwa 25 Mutarama 2016, hasohomotsemo itegeko rigena imiterere, imikorere n’imicungire y’ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda. Ingingo ya 3 y’iri tegeko ivuga ko “kugira ubwishingizi bw’indwara bitegetswe. Umuntu wese uri ku butaka bw’u Rwanda, yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga ategetswe kuba afite ubwishingizi bw’indwara.”

Yanditswe na Jean Pierre Ndekezi

Add new comment