Imikino: shampiyona ya Rugubi 2017-2018 iratangira mu mpera z'iki cyumweru

Shampiyona ya rugby iraza gutangira kuri uyu wa gatandatu taliki ya 3 Werurwe 2018 nk'uko tubikesha ishyirahamwe rya rugby mu Rwanda National Rugby Federation(RRF).

Aganira n'itangazamakuru umunyamabanga mukuru wa federation KAMANDA Tharicisse ya tangaje ko impamvu batinze gutangira shampiyona ari uko bari bagishaka umuterankunga akaba ariwe uzabafasha muri champion ikindi cyabatindije, ngoni kwakira umu nyamuryango mushya ariwe IPRS-KIGALI.

Kamanda akomeza avuga ko amakipe yiyongereye muri shampiyona akava ku 8 akageraku 9.  Yongera ho ko kugira ngo shampiyona ikomeze iryohe amakipe yose uko ari 9 azakomeza gukina ibyiciro bibiri nk'uko byari bisanzwe aho ikipe izajya yakira ndetse ikanasohoka.

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Mata uyu mwaka shampiyona izasubikwa kubera imyiteguro y'imikino izabera mu gihugu cy’Ubushinwa mu mugi wa Hong Kong aho ikipe yi gihugu Silverbacks bazajya gukinira igikombe cyiswe Hong Kong Cup. Nyuma y'iyi mikino kandi ikipe y'i gihugu izitabira imikino ny’Africa izaba hagati mu kwezi kwa gatanu ikabera I Kigali.

Kugeza ubu, ikipe ya Remera Buffaroes niyo ifite igikombe cya shampiyona y'Umwaka ushize yegukanye itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Thausand Hills ku manota 10 -3.

Yanditswe na Kantarama Grace

Add new comment