HUYE: KUGIRA UBUTAKA BAHINGAHO BUTO, INTANDARO Y’IMIRIRE MIBI MU BANA

Bamwe mu babyeyi bo mu kagari ka Nyumba umurenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye, baravuga ko ikibazo cy'abana bagaragarwaho n'imirire mibi muri aka gace, ahanini giterwa no kuba ubutaka bahingaho ari buto bityo benshi bakaba batunzwe no guca inshuro.

Kuba abana bo muri aka gace bagararwaho n’imirire mibi irimo na bwaki, bamwe mu babyeyi bavuga ko biterwa n'amikoro make, bigatuma batabasha kubabonera indyo yuzuye. Hari n’abandi bemeza ko iki kibazo gitizwa umurindi no kuba hari abadafite ubutaka bahingaho buhagije, bityo bagatungwa no guca inshuro y'intica nt'ikize, ariko ngo hari n'abandi babyeyi bamwe babayeho mu makimbirane bigatuma batita ku mibereho y'abana babo.

Kuri ubu muri uyu murenge wa Gishamvu harabarurwa abana 28 bafite ikibazo cy'imirire mibi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gishamvu MUTSINDASHYAKA Alphonse nawe aremera ko kuba hari abaturage bafite ubutaka buto ari intandaro yo kutabona indyo yuzuye yo kugaburira abana babo, ariko kandi anavuga ko ahanini hari n’aho biterwa n'ubumenyi buke ku babyeyi badasobanukiwe n'ibiba bigize indyo ikwiye kugaburirwa umwana. Gusa ngo hari ingamba zafashwe zirimo n'ubukangurambaga mu babyeyi babigisha uko bategura indyo yuzuye ikwiye kugaburirwa abana.

Imibare iheruka gushyirwa ahagaraga na Minisiteri y’Ubuzima muri raporo yayo ya 2015, igaragaza ko ku rwego rw’igihugu abana bari munsi y’imyaka itanu y'amavuko bangana na 38% bagwingiye bitewe n’ingaruka z’imirire mibi, aho intara y’iburengerazuba ifite ijanisha riri hejuru ringana na 45%, Amajyepfo afite 41%, Amajyaruguru 39%, Uburasirazuba 39% naho Umujyi wa Kigali wo ukagira abangana na 23%.

Add new comment