HUYE: ABATURAGE BO MU MURENGE WA GISHAMVU BARINUBIRA ABANA BABIBA IMYAKA MU MIRIMA

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyumba umurenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye, baravuga ko bahangayikishijwe n'abana bo muri aka gace birirwa bazerera mu gasozi bakabiba imyaka mu mirima none bakaba bagiye kubateza inzara.

Iyo ugeze mu kagari ka Nyumba umurenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye, utungurwa no kubona abana bari hagati y'imyaka itandatu n'icumi y'amavuko bari kuzerera muri aka gace. Bamwe mu babyeyi baho usanga binubira imyitwarire y'abo bana, aho ngo babateza umutekano muke bitewe n'uko ngo bibasaba guhora barinze ingo zabo, kuko ngo iyo urangaye gato usanga bakwibye, dore ko ngo batanatinya no kwiba imyaka mu mirima none ngo bagiye kubateza inzara.

Aba babyeyi bakomeza bavuga ko imyitwarire mibi y'abo bana, ahanini iterwa no kuba ababyeyi babo batabitaho ngo babahe uburere bwiza, ariko bamwe mu babyeyi babo bavuga ko ntako baba batagize aho umukecuru witwa MUKANKUSI Siperansiya avuga uko umwuzukuru we yamunaniye ku buryo ngo anamuhana ariko ngo ntave ku izima.

Kuri iki kibazo cyo kuba aba bana bararembeje abaturage babiba, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gishamvu MUTSINDASHYAKA Alphonse we avuga ko bari bazi ko ubujura nk'ubu buri mu bakuru, ariko ngo ubwo bwageze no mu bana, bagiye kugikurikirana bakora ubukangurambaga mu babyeyi, ndetse banifashishe itorero ry'abana riri ku rwego rw'utugari mu rwego rwo kubatoza za kirazira z'umuco nyarwanda.

Kuba abana batitabwaho n'ababyeyi babo cyangwa abashinze kubarera, ni kimwe mu biri gutiza umurindi ubuzererezi, bityo bikaba byanakurura ibindi bibazo bitandukanye mu bana nko guta ishuri, gukoreshwa imirimo ivunanye, ihohoterwa, ubusabirizi n'ibindi.

René Rucyahana

Add new comment