GAKENKE: ABATURAGE NTIBASHOBORA GUKUMIRA IBIZA KUKO METEO RWANDA ITABAHA AMAKURU YUZUYE

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke burasaba ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere kujya gitanga amakuru yuzuye arebana n’uko imvura iri bugwe, mu rwego rwo gufasha abaturage kwirinda no gukumira ibiza bishobora kubateza igihombo.

Hirya no hino mu gihugu hagenda hagaraga ibiza bitandukanye byibasira imyaka y’abaturage mu mirima, amatungo ndetse n’amazu amwe n’amwe agasenywa n’imvura nyinshi. urugero, ni mu karere ka Gakenke ahagaragaye ibiza mu myaka ya 2015, 2016 na 2017 bigahitana ubuzima bw'abantu ndete bikangiza imyaka mu mirima, aho umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NIYONSENGA Aime François avuga ko impamvu ibiza bijya byibasira ibikorwa by’abaturage, ahanini biterwa no kuba amakuru ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere gitanga, aba atuzuye kugira ngo abaturage babashe kumenya uko bakumira ibiza bishobora kubangiriza, kuko ngo havugwa ko imvura igwa ariko ntihavugwe ingano yayo.

Ibi kandi binashimangirwa na HISHAMUNDA Alphonse umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kurwanya ibiza muri minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR, aho avuga ko amakuru yo kuburira abaturage ibiza ari ingenzi, kandi ko nka MIDIMAR bagiye kongera uburyo bwo kugeza amakuru nk’aya ku baturage bose, cyane cyane hifashishwa abayobozi mu midugudu kuko ari bo baba begereye abaturage.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere ishami ry’iteganyagihe, ushinzwe iteganyagihe n’uburyo rishyirwa mu bikorwa SENYANA Serge, we avuga ko ibiri bube byose atari ko abatekinisiye b'iki kigo babibona, ndetse ngo hakaba hari n’ibyo babona bitunguranye ku buryo kuburira abaturage byasaba ko bikorwa habura amasaha make ngo bibe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu Ukwakira 2017, minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR, yatangaje ko kuva muri Mutarama 2017 ibiza byahitanye abantu 52, hakomereka 119, inzu 127 zirasenyuka burundu naho izisaga 4620 zirangirika, ibihingwa byari bihinze kuri hegitari 2014 bitikirira mu mirima, mu gihe n’amatungo 125 nayo yishwe n’ibiza. Muri rusange MIDIMAR yatangaje ko muri icyo gihe cyose, ibiza byiganjemo imvura nyinshi byangije ibintu bifite agaciro k’asaga miliyari esheshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

UMVA INKURU IRAMBUYE? UKANDA HANO → https://soundcloud.com/user-159030396/abaturage-bo-muri-gakenke-ntibakum...

René RUCYAHANA

Add new comment