Amateka ya Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa.

 

Ruganzu I Bwimba na mushiki we Robwa Nyiramateke ni bene Nsoro I Samukondo, bombi bakaba barapfiriye ku butaka bw’I Gisaka bitanze nk’abatabazi.

Ruganzu I Bwimba ni we utangira urutonde rw’abami b’u Rwanda bazwi neza ko babayeho mu mateka Rois "historiques" aribo bami b’ibitekerezo. Nk’uko tubikesha Alexis Kagame mu gitabo yise Un abrege de l’ethno –histoire du Rwanda, Ruganzu yayoboye u Rwanda kuva mu mwaka w’1312 kugeza mu w’1345. Bivugwa ko yari atuye ahitwa I Gasabo hafi ya Muhazi akagira n’urundi rugo rwari ahitwa i Tanda na Ruzizi mu Buganza bwa ruguru. Ruganzu Bwimba ni we mwami wenyine wemeye kumena amaraso nk’umutabazi kimwe na mushiki we Robawa.

Tugarutse mu bihe n’amateka, Kimenyi cya Bazimya ba Ruregeya ariwe Kimenyi I Musaya umwami w’I Gisaka, yari ifite inyota ikomeye yo kwigarurira ingoma y’i gasabo ariyo ngoma y’u Rwanda. Nyuma yo guhanuza abajyanama n’abapfumu be, yasabye gushyingirwa igikomangomakazi cy’u Rwanda Robwa Nyiramateke. Indagu zabo ngo zari zarereje ko narongora Robwa umukobwa w’umwami w’u Rwanda, ariwe uzaza akabyarira i Gisaka umwami uzigarurira u Rwanda.

Ruganzu I Bwimba kimara kwima ingoma, bitewe n’uko yari muto yabanje gutegekerwa na Nyina Nyakanga nawe akabifashwamo na Musaza we Nkurukumbi. Ukwima ingoma kwa Ruganzu I Bwimba kwahuriranye n’isabwa rya mushiki we Robwa Nyiramateke asabwa na Kimenyi I Musaya umwami w’i Gisaka..

Robwa amaze kubwirwa na Musaza we imigambi mibisha ya Kimenyi ndetse n’uburyo yaburiwe na se Nsoro, yasabye Bwimba kumureka akajya gushyingirwa mu Gisaka. Mu butwari bukomeye, Robwa yasezeranyije musaza we ko atazabyarira i Gisaka umwana uzahemukira igihugu cye. Nuko Robwa ajya gushyingirwa mu Gisaka arongorwa na Kimenyi I Musaya.

Bimaze kumenyekana ko atwite umuhungu, Ibintu byose bimaze gushyirwa mu buryo, Ruganzu I Bwimba yateye i Gisaka maze ku bwende bwe ajya imbere y’imyambi yicirwa i Nkungu hafi ya Munyaga mu ntara y’u Burasirazuba bw’u Rwanda ubungubu, ariko mu gihe aya mateka yabaga hari mu bwami bw’i Gisaka. Robwa akimenya urupfu rwa musaza we, yitereye mu birere aragaruka akubita inda ku rugara rw’ingoma y’ingabe  rukurura apfana n’umwana yari atwite.

Inkuru y’urupfu rw’ubutwari rwa Robwa igisesekara mu Rwanda ibwami bahise bemeza ko abaye umutabazi w’igihugu ku rwego rumwe na musaza we Ruganzu I Bwimba, bityo haba habonetse ibitambo bibiri by’abantu b’intwari bitangiye ubusugire n’ubwigenge bw’u Rwanda ndetse uwo muco kugeza icyo gihe urakomera igihe cyose u Rwanda rusumbirijwe rugashaka abatabazi bo kurumenera amaraso yabo.

Add new comment